UBUKUNGU

Gukurikirana no kugira inama Uturere mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zizamura ubukungu

UBUKUNGU

-          Guteza imbere ubuhinzi bwa kijyambere hibandwa kuri gahunda zo guhuza ubutaka, kuhira imyaka, gukoresha imashini zihinga, gukoresha inyongeramusaruro (imbuto z’indobanure, ifumbire, imiti yica udukoko)

-          Guteza imbere ubworozi bwa Kijyambere hibandwa ku kuvugurura amaraso y’amatungo ya gakondo hagamijwe kongera umusaruro w’amata, guteza imbere Amakusanyirizo y’amata, korora inka zitanga inyama, guteza imbere ubworozi bw’amafi n’uburobyi, ubworozi bw'amatungo magufi, n’ubuvumvu.

-          Kongerera agaciro umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi (inganda zitunganya umusaruro, guhunika imyaka).

-          Guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga (Export promotion)

-          Guteza imbere ishoramari n'ubucuruzi

-          Guteza imbere ibikorwaremezo (imihanda, amazi, amashanyarazi, …).

-          Guteza imbere ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga n’itumanaho rinoze.

-          Guteza imbere ubukorikori, amakoperative, inganda nto n’iziciriritse.

-          Gufasha abaturage kubona isoko ry’ibyo bakora  no guhanga imirimo idashingiye k’ubuhinzi n’ubworozi.

-          Guteza imbere services z’imari (Umurenge SACCO, Ibigo by’imari iciriritse, amabanki).

-          Guteza imbere ibikorwa byo gufata neza ibidukikije (gutera amashyamba, gukoresha biogas, imirasire y’izuba, Rondereza, …).

-          Guteza imbere imiturire myiza ishingiye kubishushanyo mbonera (icyaro n’imijyi) na gahunda y’IDP Model Villages.

-          Guteza imbere industrial zone (uduce tugenewe inganda ).

-          Guteza imbere Imijyi yunganira Umujyi wa Kigali (Secondary City).

-          Guteza imbere ubucyerarugendo n’amahoteri abwunganira.