MINISITIRI GATABAZI YASOJE URUZINDUKO RW’IMINSI IBIRI MU NTARA Y’AMAJYEPFO

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Bwana GATABAZI JMV, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Madamu KAYITESI Alice n'Abayobozi b'Inzego zÚmutekano mu Ntara no ku rwego rw’igihugu, basoje kuri uyu wa 06 Mata 2021, uruzinduko rw’iminsi ibiri bari bamaze bagirira mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe aho basuye kandi baganira n’abavuga rikumvikana b'Akarere ka Nyamagabe by'umwihariko mu Mirenge ya Kitabi, Uwinkingi, Buruhukiro, Gatare na Nkomane ndetse na Nyaruguru mu Mirenge ya Ruheru, Nyabimata Kivu na Muganza.

 

Minisitiri Gatabazi Yibukije abayobozi inshingano zabo ariko kandi anabashimira cyane ko bakoze neza mu kwicungira umutekano bakaba baranafashe mpiri bamwe mu bacengezi bari baje guhungabanya umutekano, umudendezo wabo muri iyi Mirenge.

Yabibukije ko bagomba kubera abo bayobora urugero rwiza. Yabasabye kwitwa ba nkore neza bandebereho. Kandi ko bakwiye kurangwa n’ibintu bitatu by’ingenzi harimo, gutanga service nziza mu baturage kandi mu gihe cyihuse, kurwanya ruswa n'akarengane, no gukemura ibibazo by'abaturage.

 

Yabasabye gukomeza gushyira hamwe no kuzamura ubufatanye, bima amatwi abashobora kubarangaza. Yabibukije ko intambara isenya itubaka. Abasaba gukomeza gufatanya n'Ingabo z'Igihugu na Police mu kwicungira umutekano bitabira amarondo ku gihe kandi neza.

Abaturage basabwe gukora cyane bakava mu bukene kuko ubukene atari karande. Basabwe kurinda iterambere ryabo bamaze kwigezaho. Abayobozi b'inzego zibanze nabo bemeye ko bakiriye impanuro bahawe kandi ko ubutumwa bahawe barabugeza ku bo bayobora baje bahagarariye. Biyemeje ko bazakomeza kurangwa n'Ubumwe, Ubupfura, Ubunyangamugayo no Gukunda Igihugu.

Abayobozi bose bafashe ijambo bongeye kugaruka ku kwirinda no gukumira icyorezo cya Covid 19 barushaho kubahiriza amabwiriza yo kukirinda yatanzwe na Minisiteri y'Ubuzima, arimo Kwambara neza agapfukamunwa, guhana intera igihe abantu bari kumwe, kwirinda ingendo zitari ngombwa, gukaraba kenshi intoki námazi meza n’isabune cyangwa umuti wica udukoko dukwirakwiza Coronavirus uzwi nka Sanitizer.