GAHUNDA YA CONNECT RWANDA ISIZE ABAGORE BARI MU BUHINZI BASHIMA PEREZIDA PAUL KAGAME

Gahunda ya Connect Rwanda yazanywe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, igamije guteza imbere ikoranabuhanga rikagera ku baturage bose mu gihugu bihereye mu guha telefoni zigezweho zizwi nka smart phone zikagera ku baturage maze bagakangukira kurigeza mubyo bakora byose, kuri uyu wa 30 Werurwe ikaba yakomereje mu Karere ka Nyamagabe aho Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango Prof Bayisenge Jeanette ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Madame Kayitesi Alice n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe.

Iyi gahunda ikaba yabaye hatangwa telefoni ngendanwa zigezweho ku bagore bakora muri serivise z'ubuhinzi, kuva ku Mudugudu mu rwego rwo kubashimira uruhare bagira mu iterambere ry’Igihugu cyane cyane no muri uku kwezi kwahariwe kuzirikana ku burenganzira bw’Umugore.

Mu ijambo rye Guverineri Kayitesi Alice yashimiye iyi gahunda nziza ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yo guteza imbere ikoranabuhanga mu banyarwanda akomeza asaba abaturage cyane cyane ba Mutima w'urugo gukomeza kuba ku ruhembe koko mu kurwanya #COVID19 bahereye aho batuye.

Minisitiri Bayisenge yashimiye Perezida wa Repubulika kuri iyi gahunda nziza yo gufasha ba Mutima w'urugo kugera ku Iterambere n'Abanyarwanda, asaba abahawe telefone kuzikoresha neza mu gushaka amakuru ajyanye n'ubuhinzi, kuyakusanya no kuyageza ku baturage ku gihe.

Umwe mu bahawe Telefoni Madame Mukakibaye Marie Jeanne, yavuze ko, iyi telefoni igiye kujya ibafasha kubungabunga ubuzima bw’ibihingwa cyane ko nibazanabona ikintu kidasanzwe babe bafotora bereke agoronome abagire inama, ndetse banashakireho andi makuru arimo n’ayabafasha mu iteganyagihe.

Aya matelefoni ngendanwa agezweho akaba yitezweho gufasha abagore bakora mu murimo w’ubuhinzi mu guhanahana amakuru n’abo bashinzwe kureberera ndetse n’abashinzwe ubuhinzi, ibi bikazafasha kandi mu kongera umusaruro, ndetse no kongera ubukungu, iyi gahunda kandi ikaba yanakomereje n’ahandi hose hasigaye mu Ntara y’Amajyepfo.