UYU MWANYA NI UWACU, IGIHE CYOSE IMIHIGO IZABA ICYITWA IMIHIGO “Meya Habitegeko"

Mu muhango wo kumurikira abavuga rikumvikana, igikombe Akarere ka Nyaruguru katwaye gahigitse utundi Turere mu mihigo y'umwaka wa 2019-2020, igihembo bahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru yabwiye abari bateraniye aho ko umwanya bariho ari wo bakwiye, kuko unajyanye n'izina ryabo ari ryo "INDASHYIKIRWA" ababwira ko nta we ugomba kwemera kwitwa iryo zina kandi ari mu myanya ya nyuma. Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa 06 Ugushyingo 2020, ubera muri aka Karere.

Muri uyu muhango kandi Meya Habitegeko yatangiye ashimira abaturage nk'abari ku isonga ryo kwesa imihigo, asaba buri wese mu kazi ke no mu nshingano ze gukorana umurava, kandi icyo umuntu ashinzwe cyangwa asabwa gukora akagikora ku rwego rwiza kandi rwo hejuru, agira ati: " Dushatse twakwishimira kwitwa impuguke mu mihigo, gusa twateguye umunsi nk'uyu kugira ngo dushyire iherezo ku byishimo by'igikombe ahubwo dusubire mu kazi." abasaba ko niba barashoboye kwesa imihigo mu bihe bibi bigoye, badakwiye gusubira inyuma mu bihe byiza.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge yitwaye neza muri iyi mihigo, nabo bashimiwe uruhare bagize mu kwesa imihigo, banasinyana n'Umuyobozi w'Akarere imihigo ya 2020/2021, biyemeza kuzayihigura kandi bigakorwa hakiri kare cyane kugira ngo bigire no mu zindi gahunda, meya Habitegeko yabasabye guhora bita ku bizamura ubuzima n'imibereho y'abaturage nk'uko byasabwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

Akarere ka Nyaruguru kandi kamuritse n'ibindi bikombe kabonye nk'icya Mutima w'urugo aho Akarere kesheje imihigo ya mutima w'Urugo, ndetse n'andi mashimwe atandukanye, hanerekanywe kandi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagali ka Muhambara, aho aka Kagari kabaye aka mbere mu kuzuza ubwisungane mu kwivuza muri uyu mwaka ndetse kakaba kageze kuri 50% mu bwisungane mu kwivuza mu mwaka utaha wa 2021/2022.

Ibi birori byo kwishimira iki gikombe byarangiye Abaturage n'abayobozi biyemeza guhora ku isonga mu mvugo igira iti, "Nkore kare, ngereyo ntavunitse".