Minisitiri w'Ubuhinzi arashima imishinga y'Iterambere ry'ubuhinzi n'Ubworozi muri Ruhango na Kamonyi

Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi Dr Géraldine Mukeshimana, ari kumwe n’Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo, kuri uyu wa 17 Ukwakira 2020 basuye Uturere twa Ruhango na Kamonyi bareba ibikorwa by'ubuhinzi n'Ubworozi, bareba uko bihagaze, ibibazo ababikoramo bahura nabyo ndetse banashakira ahamwe umuti, watuma ibibazo bikigaragaramo birangira burundu.

Muri Ruhango hasuwe:

Ubuhinzi bukorwa huhirwa imyaka kuri hegitari 8,5 hakoreshwa imbaraga z'imirasire,

Uyu mushinga ukaba warahaye abaturage akazi barenga 40 ndetse ukaba unakoresha ikoranabuhanga ryo gukurura amazi ava mu kabande akuhira ku musozi hifashishijwe imbaraga z’imirasire y’izuba, ukaba uzagurwa ukagera kuri hegitari 12. Kandi ugafasha abaturage bawuturiye kujya babona imbuto nziza

Ibagiro rya kijyambere rya Ruhango, rifite ubushobozi bwo kubaga inka 100 ku munsi.

Iri bagiro ni irya kijyambere kandi bakabaga inka batayibabaje mu gihe cyo kubaga kuko yicwa ikanabagwa mu buryo bwihuse, kandi bikanafasha mu isuku y’inyama.

Ubworozi bw'inkoko bwa kijyambere bw'umuturage worora akanagurisha inkoko n'ibizikomokaho.

Ubu bworozi, bukaba bukoresha inkoko z’inyama n’iz’amagi, aho bafite inkoko 6088, bukorerwa mu Murenge wa Bweramana, bukaba bufasha abaturage kuba batangira ubworozi bakuye hafi imishwi, badahenzwe kandi bakanarwanya imirire mibi.

Muri Kamonyi:

Igishanga cya Mukunguri kiri gusanwa, gisanzwe gihingwamo umuceri, Koperative y'abahinzi b'umuceri, n'uruganda rw'Umuceri rwa Mukunguri.

Iki gishanga gikunda kwangizwa n’imvura cyane ndetse n’ibiza,, imvura iheruka yari yangije imiyoboro y’amazi irasandara igera no mu mirima y’abaturage, ariko ubu bikaba biri gusanwa kandi abaturage banabyitezeho umusaruro.

Igishanga cya Kamiranzovu kiri gusanwa aho cyari cyarangijwe n'imvura yaguye mu i Tumba.

Minisitiri yashimye ibi bikorwa n’impinduka izazana mu Iterambere ry’abaturage b’Intara y’Amajyepfo anatanga inama z'ibyakomeza kunozwa kugira ngo ibi bikorwa bikomeze kubyarira umusaruro ufatika ba nyira byo.