NYABIMATA UBU NI URUGERO RW’UKO ITERAMBERE N’UMUTEKANO BISHOBOKA UBUYOBOZI BUFATANYIJE N’ABATURAGE

Mu rugendo Kuri uyu wa 17 Nzeri 2020, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo ari kumwe na Komite Nyobozi y'Akarere ka Nyaruguru, n'inzego z'umutekano bagiriye urugendo mu Murenge wa Nyabimata, bagiranye ibiganiro n'abavuga rikumvikana muri uyu Murenge byibanze ku iterambere ry'ubukungu n'umutekano, bashimira iterambere rigenda rihagaragara.

Abahagarariye inzego z'Umutekano bashimiye abaturage ubufatanye bakomeza kugaragariza izi nzego, babasaba kutirara kuko n'ubwo abanzi baciwe intege bakirukanwa abandi bagafatwa, ariko hakiri n'abandi banzi ariko babizeza ko imipaka irinzwe neza.

Babasabwe gutanga amakuru ku gihe, no gukumira icyaha kitaraba babasaba kwirinda kujya kwahira no gusenya mu ishyamba rya Nyungwe kuko Nyungwe ari ubutunzi badakwiye kwangiza babasaba ubufatanye mu kuyirinda, Abaturage kandi bashishikarijwe gukomeza gukurikiza ingamba zashyizweho zo kurwanya icyorezo cya COVID19.

Guverineri yabashimiye iterambere rigaragarira buri wese, abasaba gukomeza gahunda za leta zo guteza imbere ubukungu n'imibereho myiza, harimo kujyana abana ku ishuri, kwirinda amakimbirane, gutanga ubwisungane mu kwivuza, guhinga kare kandi bakoresha ifumbire, inyongeramusaruro no kurwanya isuri.

Guverineri yasoje abakangurira guharanira isuku, haba mu rugo, ku mubiri n'ahandi hose, maze abasaba kuba ba nkore neza bandebereho kuko ntawe utanga icyo adafite, abibutsa ko bahagarariye Perezida wa Repubulika kandi ari icyizere cy'ababatoye badakwiye gutatira.