“NTITWATERA IMBERE TUTARWANYIJE ISURI”, GUVERINERI KAYITESI.

Aya ni amagambo yagiye agarukwaho cyane na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, ubwo yaganirizaga abaturage bari basoje umuganda wo kurwanya isuri, wateguwe n’umuryango HORECO ku bufatanye n’Akarere ka Ruhango, umuganda wabereye mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango kuri uyu wa 12 Kanama 2020. Uyu muganda kandi wanitabiriwe n’abayobozi b'Uturere bungirije bashinzwe iterambere ry’ubukungu mu Ntara y’Amajyepfo, ahaciwe imirwanyasuri mu rwego rwo kubungabunga igishanga cya Base gihingwamo umuceri.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CSP Kanyamihigo R. yavuze ko, polisi ishinzwe umutekano w’abantu n’ibyabo, kandi ko umutekano wa mbere ari uwo mu nda y’umuntu, bityo akaba ari yo mpamvu polisi yaje guha umuganda abaturage, mu rwego rwo kubafasha kubungabunga umutekano wo mu nda, abasaba gukorana neza na polisi mu kurwanya ibyaha bihungabanya umutekano, kandi bakubahiriza amabwiriza yashyizweho na leta mu kurwanya ikwirakwira rya koronavirusi.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Madame Kayitesi Alice, yabwiye abari aho ko, kurwanya isuri bifasha mu iterambere kuko bibungabunga ubuhinzi kandi abanyarwanda benshi bakaba babeshejweho n’imirimo y’ubuhinzi, ababwira ko igihe bidakozwe kandi neza byateza ingaruka zikomeye ku buzima bw’abanyarwanda.

Yakomeje avuga ati, “ubusanzwe intabire y’imbuga ntibaho, ahantu hatari imirwanyasuri neza cyangwa amaterasi, hasigara hameze nk’imbuga, bityo bigafasha amazi kugenda yangiza ibyo asanze.” aha yatanze urugero ku gishanga cya Base cyahoze gifite hegitari ijana ariko kikaba gisigaranye izitagera kuri 50.

Yashimye ubufatanye bagaragaje mu kurwanya isuri maze asaba ko buri umwe yayirwanya mu murima we, hanyuma amasambu ya leta cyangwa imirima idafite ba nyirayo igakorwamo umuganda wihariye. Yasoje ijambo rye, yibutsa abari aho amabwiriza yo kuwanya koronavirusi, abibutsa ko kuko nta muti n’urukingop igira ubu ikiruta byose ari ukwirinda hakurikizwa amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima.

Mu muganda wakozwe, hacukuwe amaterasi yikora ku buso bwa hegitare 1,5, mu rwego rwo kubungabunga igishanga cya Base, mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, iki gishanga kikaba cyaribasiwe cyane n’imyuzure iterwa cyane cyane n’amazi ava ku musozi.