MINISITIRI SHYAKA YASABYE GUVERINERI WAHAWE UBUBASHA GUSHYIRA IMBARAGA MU GUHARANIRA ITERAMBERE RY’ABO YAHAWE KUYOBORA

Iri ni izingiro ry’ijambo Nyakubahwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bwana Shyaka Anastase yavuze ubwo ku cyicaro cy’Intara y’Amajyepfo, haberaga umuhango w’ihererekanyabubasha, hagati ya Guverineri uherutse guhabwa icyizere cyo kuyobora iyi Ntara na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, uyu akaba ari Madame kayitesi Alice, ndetse n’uwari amaze iminsi akora izi nshingano Bwana GAKIRE Bob, usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, uyu muhango ukaba warabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Nyakanga 2020.

Mu ijambo rye, Bwana GAKIRE Bob wari umaze iminsi akora izi nshingano, yavuze ko hari ibyihutirwa gukorwa no gushyirwamo imbaraga, harimo, imishinga izakura abaturage mu bukene, nk’umuhora wa Gitwe-Kaduha, Umushinga wo kubyaza amashanyarazi nyiramugengeri, n’ibindi,…aboneraho no gushimira ubufatanye bwaranze abari bashinzwe kumufasha muri iyo mirimo yose.

Guverineri wahawe ububasha, yavuze ko n’ubwo yari amaze iminsi mu mirimo isa nk’iyi ariko ari inshingano ziyongereye, kandi ko ku bufatanye n’abandi nta kizananirana, aboneraho gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku cyizere n’amahirwe yamuhaye, anizeza kutazabipfusha ubusa.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru, yasabye Guverineri guhoza umutima ku iterambere ry’abaturage, kuko ari bo ashinzwe mbere na mbere, yasabye kandi abo bari basanzwe bahuje inshingano kumufasha gusohoza ubwo butumwa bwe kandi bakamuba hafi, avuga ko Amajyepfo asanzwe afatwa nk’abantu basobanutse, bityo abitezeho kuzasohoza neza izi nshingano.

 

Guverineri KAYITESI Alice, yahawe inshingano zo kuyobora Intara y’Amajyepfo ku wa 07 Nyakanga 2020, asimbura CG GASANA Emmanuel wari umaze umwaka ayiyobora, akaba abaye Guverineri wa gatandatu uyoboye iyi Ntara nyuma ya Eraste KABERA, NDAYISABA Fidele, MUNYANTWARI Alphonse, MURESHYANKWANO Marie Rose ndetse na CG GASANA Emmanuel.