BA MUDUGUDU B’IMIRENGE YA KIVU. NYABIMATA, MUGANZA NA RUHERU, BASHIMIWE AKAZI KEZA BAKORA BASABWA KURUSHAHO.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo kuri uyu wa kane tariki ya 02 Nyakanga 2020, aherekejwe n'Abayobozi b'inzego z'Umutekano mu Ntara y'Amajyepfo, n'Abayobozi b'Akarere ka Nyaruguru bahuye n'abakuru b'Imidugudu n'utugari bigize Imirenge ya Kivu, Ruheru, Muganza na Nyabimata mu muhango wo guha Abakuru b'Imidugudu amagare azabafasha mu kazi bakora ka buri munsi.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru yavuze ko, Mu gihe turi mu cyumweru cyo kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora, igihugu cyacu cyishimiye kuzirikana akazi keza Abakuru b'Imidugudu bakora, niyo mpamvu abaturage bahabwa ubutumwa bw'ishimwe bugizwe n'amagare, abahabwa amagare bakaba ari abakuru b'Imidugudu ya Ruheru, Nyabimata, Muganza na Kivu.

Umuyobozi w'Ingabo mu Ntara y'Amajyepfo, Maj Gen Emmy Ruvusha, yavuze ko yaje ahagarariye ingabo ariko afite ubutumwa bw'Umugaba w'ikirenga w'Ingabo ari we Perezida wa Repubulika Paul Kagame, aha akaba yababwiye ko abashimira, abifuriza ishya n'ihirwe mu buzima nwa buri munsi, anabizeza kandi ko bari kumwe atazabatererana.

Yavuze ko impamvu yo gushima ijyana n'uburyo abaturage bakoranye ubushake mu gufatanya n'inzego z'ibanze mu guhashya umwanzi w'igihugu washakaga kubamara, ababwira ko kuva umwaka ushize, abanzi b'igihugu bagiye bashaka guhungabanya umutekano mu bihe bitandukanye, ashimira abaturage ko n'abagerageje gutoroka bashwiragiye ari abaturage ubwabo bakabifatira, aboneraho kubabwira ko uko gushyira hamwe kugaragaza abayobozi bakora inshingano zabo.

Yashimangiye ko u Rwanda ari igihugu cyiza kandi gifite n'ubuyobozi bwiza cyane, kuko nyuma y'amahano ya jenoside yakorewe Abatutsi hari abumvaga ko u Rwanda rwazimye (a failed state), abo batifurizaga ibyiza u Rwanda nibo nubu ipfunwe rikibatera gushaka guhungabanya ibyiza byagezweho.

Yasoje abasaba ko ubu bumwe n'ubufatanye mu guharanira umutekano bigikenewe, anasaba by'umwihariko kongera ingufu muri gahunda zitandukanye cyane cyane amarondo, bagakora amarondo y'umwuga atanga amakuru, ababwira gukomeza ingamba zo kurwanya icyorezo cya COVID19 bubahiriza amabwiriza yo kuyirinda, kandi abayobozi bakabishyiramo ubushake, avuga ko kubera hari abashobora kuba badafata ingamba zikomeye zo kwirinda, abasaba ko umuntu wese washaka kwinjira mu gihugu anyuze inzira zitemewe n'amategeko yajya akumirwa kuko atanaduteje iyi ndwara yazanaduteza umutekano muke mu bundi buryo.

Umukuru w'umudugudu uhagarariye abandi bose bahawe amagare, yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, kuko akomeje kugaragaza ko atashatse kubohora Abanyarwanda gusa ku rugamba rw'amasasu n'ivangura ahubwo ubu anakomeje kubabohora ubukene, nabo biyemeza gukomezanya nawe n'abayobozi bose b'igihugu n'ab'umutekano mu bufatanye kandi ibikorwa bigakomeza kwiyongera kuko banabonye noneho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara yashimiye ba Mudugudu maze nyuma yo kumva ubuhamya bw'aho igihugu cyavuye kuva muri 2003, abasaba gukomeza gukoresha ubushobozi buhari bakongera imbaraga mu gukorera hamwe n'abashinzwe umutekano mu kubungabunga amahoro n'umutekano by'abaturage.

Yababwiye ko kandi akazi bakora gafite inyungu nini irenze igihembo icyo ari cyo cyose bahabwa, abasaba guharanira iterambere ry'ubukungu, yakomeje abasaba guhora bazirikana kandi bakorana ubunyangamugayo mu gukurikirana gahunda zose zihari za leta zo kurwanya ubukene no guharanira imibereho myiza y'abaturage maze biyemeza guhora imbere muri izo gahunda zose.

Yasoje asaba abayobozi gufatanya n'inzego zisanzwe zihari mu kurwanya icyorezo cya COVID19 hubahirizwa ingamba ababishinzwe bashyizeho, anabasaba kandi kuzifatanya n'abandi banyarwanda kwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 26, hakurikizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19.