INGAMBA ZO KURWANYA IKWIRAKWIRA RYA COVID19 MU MAJYEPFO ZIRATANGA ICYIZERE

Nyuma y’ibi byemezo, Ubuyobozi n’abakozi b’Intara y’Amajyepfo, bakomeje gukora ubugenzuzi bujyanye no kureba uko aya mabwiriza yubahirizwa, cyane cyane hibandwa ku hantu hahurira abantu benshi, mu byarebwaga hakabamo uko abantu bubahiriza amabwiriza yatanzwe harimo, gukaraba intoki n’amazi meza n’isabuni cyangwa umuti wica udukoko, kwambara udupfukamunwa, gusiga intera ya metero 1 hagati y’abantu, haba abagenda n’amaguru cyangwa mu modoka.

Mu byagaragaye ni uko ahantu hahurira abantu benshi cyane cyane mu masoko no muri gare, aho abagenzi bategera imodoka, hagiye hashyirwa ibikorwaremezo bifasha abantu kwirinda ikwirakwira rya COVID19, nk’aho bakarabira no kureba ko andi mabwiriza yumvikana, kandi akurikizwa, mu gukurikirana izi ngamba, hakaba hifashishwa urubyiruko rw’abakorerabushake mu Turere basanzwe bazwi nka Youth Volunteers."

Ati, " Kugeza ubu, Mu Ntara y’Amajyepfo, ibikorwa byakomorewe kongera gukora birakora neza, kandi abakozi n’abakoresha bishimiye kongera gukora, gusa n’ubukangurambaga bwo gukomeza kurwanya iki cyorezo bukaba bukomeje, hifashishwa urubyiruko rwavuzwe haruguru, amamodoka agenda ageza ubutumwa ku bantu ahantu hatandukanye ndetse no gupima abaturage.."