MINISITIRI BUSINGYE YASABYE INZEGO ZOSE GUFATANYA ZIKARWANYA IHOHOTERWA RIKORERWA MU NGO N'IRIKORERWA ABANA.

Minisitiri w'Ubutabera akanaba intumwa nkuru ya Leta, aherekejwe n'Ubuyobozi bw'intara y'Amajyepfo n'Ubuyobozi bw'Urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda, kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Gashyantare 2020 bari mu Karere ka Nyanza aho baganirije abantu b'ibyiciro bitandukanye ku nsanganyamataiko igira iti, "Sobanukirwa ibyaha ubyirinde, Turwanye ihohoterwa rikorerwa mu ngo n'irikorerwa abana." .

Umuyobozi mukuru wungirije wa RIB yavuze ko urugamba rwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo n'irikorerwa abana ari urugamba rusaba ubufatanye bw'abafatanyabikorwa bose ashima gahunda zose zashyizweho mu kurwanya ihohoterwa no kwita ku wakorewe ihohoterwa.

Nyakubahwa, Minisitiri w'ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta yabwiye abitabiriye inama nyunguranabitekerezo ko ihohoterwa tuvuga atari impanuka cyangwa ikiza kindi ati "ni igikorwa gikorwa n'umuntu ufite ubwenge ukwiye gukumirwa n'abantu bose no gukurikiranwa kuri icyo cyaha. Icyatuzanye hano ni mission special, nta kuntu abakora ihohotera ryo mu ngo n'irikorerwa abana baturusha imbaraga. Yasabye abitabiriye kugira reaseau ibahuza mu kurwanya abakora ihohotera. Bikaba mu Mudugudu, mu Kagari Mu Murenge kuzamura"

Ati, "igikorwa cy'ihohoterwa mu ngo nirikorerwa abana ni ihwa rituriho twese icyo rero ni ikibazo tugomba guhagurukira twese kandi turabishoboye. Ntitwaba twarashoboye kwibungabungira umutekano ngo icyo kitunanire, twiteguye kwishyura igiciro icyo aricyo cyose kugirango bicike. Nta terambere hakiri abahohotera abandi."

Nyuma y'ibiganiro, Minisitiri w'ubutabera kandi yakiriye indahiro z'Abagenzacyaha 90 bo mu Ntara y'Amajyepfo barimo 79 b'umwugaga na 11 bafasha mu mirimo y'ubugenzacyaha