ABAFITE UBUMUGA BARISHIMIRA UBUSHAKE BWA LETA MU KUBAHA AGACIRO BAKWIYE

Ibi babigaragaje mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga, wizihirijwe mu Karere ka Nyamagabe, aho Nyakubahwa Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y'ubutegetsi bw'Igihugu ushinzwe imibereho myiza Madame Nyirarukundo Ignacienne, ari kumwe na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo CG GASANA K Emmanuel, n'abayobozi bandi batandukanye b'Akarere n'inzego z'Umutekano, bitabiriye Umunsi Mpuzamahanga w'abantu bafite ubumuga wabereye ku rwego rw'Igihugu mu Karere ka Nyamagabe, ku nsanganyamatsiko igira iti “Ahazaza hazira inzitizi ku bantu bafite ubumuga”. Kuri uyu wa kabiri tariki 03 Ukuboza 2019.

Mu butumwa bwahatangiwe abafite ubumuga bishimiye ibimaze kugerwaho cyane cyane uruhare bahabwa mu iterambere ry'igihugu, no kuba leta yarashyizeho politiki irengera abafite ubumuga maze bashimangira ko ahazaza ari heza ku bantu bafite ubumuga.

Mu magambo kandi yagiye agarukwaho, umuyobozi wa Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu, yashimye byimazeyo abamugariye ku rugamba, avuga ko bazahora bibukwa kandi n'igihugu kizirikana ubwo bwitange bagize.

Umushyitsi mukuru akanaba n'umunyamabanga wa leta muri MINALOC, yashimye abateguye uyu munsi maze avuga ko ibijyanye n'ubuvugizi ku mazu agora abafite ubumuga kuyageramo ngo bahabwe serivise, bigiye kwitabwaho nk'ibyihutirwa.

Yavuze ko amateka yaranze abafite ubumuga ari uguhezwa,kutajyanwa ku ishuri no gufungiranwa mu nzu kuko byari ikinegu, ariko hamwe n'ubuyobozi bwiza ubu izi ngorane zakuweho n'ubwo zateye ingaruka zikomeye mu buzima bw'abafite ubumuga.

Nyakubahwa Minisitiri yashimiye kandi kiriziya gatulika binyuze ku mupadiri Ndagijimana Fraipont, avuga ko yabaye urugero rwiza rwo kubaha no guhesha agaciro abafite ubumuga.

Yasabye abafite ubumuga, guharanira uburenganzira bwabo ntibuhutazwe, bakamenya ko amategeko abarengera, kandi na leta yiteguye kubafasha cyane cyane ku burezi budaheza, Kandi kuri bose, kwihutisha ubuvuzi kuri bose, guhabwa insimburangingo n'inyunganirangingo bigatangirwa ku bwishingizi, guhanga imirimo irenga 2000 ku bafite ubumuga, guhabwa inkunga y'ingoboka n'izindi nkunga, aboneraho gusaba abafatanyabikorwa gushyira imbaraga mu bizamura imibereho myiza y'abafite ubumuga.