ICYUMWERU CYO KURWANYA RUSWA CYATANGIJWE GISAGARA IHIGA ABANDI MURI IYI GAHUNDA.

Ubuyobozi bw'Intara y'Amajyepfo buhagarariwe na Nyakubahwa Guverineri, CG Emmanuel K. GASANA, n'urwego rw'umuvunyi ruhagarariwe n'Umuvunyi mukuru Bwana Anastase MUREKEZI, bifatanyije n'abanye Huye muri gahunda yo kuzirikana no kwamagana ruswa ku rwego rw'Intara, ku nsanganyamatsiko igira iti, "Duhuze imbaraga turwanya ruswa". Iyi gahunda ikaba yabaye kuri uyu wa kabiri 26Ugushyingo 2019.

Muri iyi gahunda abayitabiriye bahawe ubutumwa butandukanye, bujyanye no kurwanya ruswa n'akarengane cyane cyane bitabira gutanga amakuru aho bakeka haba ruswa, kuko ruswa ari umwanzi w'iterambere, ubu butumwa bwanyuzwaga mu mikino n'amagambo atandukanye yahavugiwe.

Muri uyu muhango kandi Akarere ka Gisagara kashimiwe, ko kahize utundi twose mu gushyigikira no guteza imbere gahunda zigamije kurwanya ruswa n'akarengane, kakurikiwe na Ruhango na Nyanza.

Umuvunyi mukuru yagarutse ku ngaruka za ruswa n'akarengane maze abwira abari aho bose ko ruswa ari imungu ku bukungu bw'igihugu kuko kubera ruswa umuntu ahabwa serivise adakwiriye, akomeza asaba gutanga amakuru aho ruswa yagaragaye hose, n'uwo yagaragaraho wese nta gutinya.

Umuvunyi mukuru yashimye Akarere ka Gisagara kaje muba mbere, anavuga ko atari ubwa mbere asaba utundi Turere kwigira kuri Gisagara bagafata ingamba maze bakungurana inama ku bitagenda kandi bishoboka.

Nyakubahwa Guverineri ari nawe mushyitsi mukuru, yatangiye ashimira imitegurire y'uyu munsi guhera ku rugendo rwabaye n'ubutumwa bwatanzwe maze yifashishije amagambo y'umukuru w'igihugu avuga ko kurwanya ruswa bikwiye kuba umuco kandi bikaba mu mucyo.

Yibukije ko igihugu cyimitse ruswa kizima, kigapfa n'abaturage bakababo nabi nta mahoro,nta cyerekezo, nta cyizere nta n'iterambere, avuga ko ibyo Abanyarwanda bashoboye gukora mu kwishakamo ibisubizo ruswa atari yo yananirana.