RUHANGO YATASHYE IMISHINGA Y’ISUKU N’ISUKURA KU BUFATANYE N’ABAFATANYABIKORWA

Intara y’Amajyepfo, yifatanyije n’Akarere ka Ruhango, mu kwizihiza no kwakira ibikorwaremezo bijyanye n’isuku n’isukura bagejejweho ku bufatanye n’Umuryango w’Abanyamerika utegamiye kuri leta wa USAID, ibinyujije muri CRS na SNV, ibikorwa byakorewe mu Karere ka Ruhango, bikaba byakiriwe kuri uyu wa 21 Ukwakira 2019.

Nyakubahwa Guverineri ari kumwe n’umuhuzabikorwa wa USAID mu Rwanda n’Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango mu gutaha ibikorwaremezo

Ibi bikorwa bigizwe n’amazi, ubwiherero n’ibindi, byahawe abana biga ku Kigo cy’amashuri abanza cya Nyarugenge, iyi mishinga kandi ikaba izafasha mu gutera inkunga imishinga mito ibyara inyungu, cyane cyane ikorwa n’amatsinda y’ubuzima n’isuku.

Guverineri yashimye Ruhango ababwira ko isuku n'isukura ari gahunda ya leta ijyanye no gutuma umunyarwanda agira imibereho myiza, ubuzima bwiza n'umuryango ukeye kandi utekanye, avuga ko iyi ari gahunda ituma buri wese agira imibereho myiza mu muryango.

Yasabye abafatanyabikorwa gukorana n'ubuyobozi mu kwita ku burezi, kurwanya imirire mibi, bigahera ku bana bato mu gihe cy'iminsi 1000, guteza imbere ubimenyi bwisumbuyeho mu mashuri no mu miryango, ndetse ibi nikajyana no guteza imbere ubuhinzi.

Yasabye abafatanyabikorwa kwibanda ku kwigisha, guhugura no kongerera abaturage ubumenyingiro, hagamijwe iterambere ry'umuryango, asaba inzego z'ibanze gufatanya n'izindi nzego gushakira amasoko umusaruro wabonetse no kwagura amasoko ahari.

Nyakubahwa Guverineri, yasoje abizeza ubufatanye n'ubuvugizi cyane cyane mu gushaka amasoko y'umusaruro, no gutumira abandi kureba aho bageze, abasaba kwiyemeza kugira Ruhango icyeye, imvugo ikaba ingiro.