UMUNSI NGARUKAMWAKA W’ABASORA MU NTARA Y’AMAJYEPFO WARANZWE NO GUSHIMIRA ABASORA KU RUHARE RWABO MU KUBAKA IGIHUGU.

Ubuyobozi bw’Intara n’abasora bashimiwe mu ifoto y’urwibutso

Ku nsanganyamatsiko igira iti, "Dutange imisoro, twiyubakire u Rwanda twifuza, Umunsi Ngarukamwaka w'abasora, wizihijwe kuri uyu wa kane tariki 14 Ugushyingo 2019, mu Karere ka Muhanga. Abikorera bashimiye imikoranire myiza hagati ya RRA na PSF, bavuga ko akamaro k'imisoro kigaragaza, aboneraho no gusaba ko byakomeza n'izindi mbogamizi abikorera baba bakibona muri iyi mikoranire iboneye zikavaho

 

Komiseri wungirije ushinzwe imisoro mu gihugu yavuze ko amafatanga yinjiye mu misoro angana na miliyari 1422 intego yari 1 392,1 intego yagezweho ku 102,2% iyi misoro ikaba yarafashije ingengo y'imari y'igihugu kuri 54,1%, agaragaza ko hakiri urugendo kugira ngo Abanyarwanda babashe kwihaza mu ngengo y'imari.

Amajyepfo yinjije miliyari 32,2 yari ifite intego ya miliyari mirongo itatu gusa, ikaba yaresheje umuhigo ku kigero cya 103,8%,kuko yarengeje ku ntego arenga miliyari ebyiri, akomeza ashimira abasora, anabasaba gukomeza iyi mikorere myiza.

Yagaragaje ko, Amafaranga ateganya kwinjizwa mu gihugu muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2019-2020 ari Miliyari 1579, aho Intara y'Amajyepfo izaba ifite intego yo kuzinjiza Miliyari 37,9.

Nyakubahwa Guverineri yashimiye umukuru w'igihugu ku gaciro yahaye abikorera mu bufatanye mu iterambere ry'igihugu, ndetse n'imikoranire hagati ya RRA, Uturere n'abikorera avuga ko biri mu cyerekezo cy'ubukungu bushingiye ku bikorera.

Guverineri ashimira abasora

“Umuco wo kwishakamo ibisubizo dukoresheje ubwenge, imbaraga n'ubushobozi bwacu, ni umuco bikaba ubudasa bwacu nk'Abanyarwanda bizadufasha gukomeza gutera imbere twimakaza kurwanya ubukene n'ubumwe bwacu.Guverineri GASANA

Yasabye abari aho guharanira gutanga serivise inoze gukora kinyamwuga, kwirinda ruswa n'akarengane no kunyereza imisoro, maze abasaba kongera amasaha yo gukora, kurushaho gukoresha EBM machines, ndetse no kongera ubumenyi mu kurwanya ibyaha byaba bikigaragara mu gusora.

Guverineri yasoje asaba abasora n'abikorera kugira uruhare mu gushyira mu bikorwa ibintu 10 by'ingenzi Intara y'Amajyepfo yiyemeje kugeraho, abasaba kubyaza umusaruro amahirwe ari mu Ntara ndetse bagashyiraho n'akarusho.

Yasabye kandi kongera imbaraga mu bikorerwa imbere mu gihigu(made in Rwanda), kugira ngo byongererwe agaciro kandi byamamazwe uko bikwiye ariko bita ku gukora byiza cyane