BWANA MUSHAIJA GEOFFREY YAHEREREKANYIJE UBUBASHA N’UMUSIMBUYE KU MWANYA W’UMUNYAMABANGA NSHINGWABIKORWA W’INTARA

Nyakubahwa Guverineri, kuri uyu wa Kane taliki ya 07 Ugushyingo 2019, yayoboye umuhango w’ihererekanyabubasha, hagati y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa ucyuye igihe Bwana Mushaija Geoffrey, n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya Bwana Jabo Paul.

Abafashe ijambo bose bashimiye icyizere bagiriwe n'ubuyobozi bukuru bw'igihugu maze biyemeza kudatatira icyizere bahawe mu bufatanye n'abakozi n'abandi bayobozi basanzwe.

Mu ijambo Nyakubahwa Guverineri yavuze yashimiye umuyobozi ugiye amushimira imirimo yakoze anaha ikaze uje ababwira ko aje yisanga asaba ko guhuza ibikorwa no kuganira(coordination and communucation)ari byo bikwiye kuba umuco w'abakorana hano ku Ntara.

Aba bayobozi bashyizweho kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Ugushyingo 2019, aho bahinduranyije Bwana Mushaija Geoffrey wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, yoherejwe gukora iyi mirimo mu Ntara y’Amajyaruguru, naho JABO Paul wari ushinzwe iyi mirimo mu Ntara y’Amajyaruguru nawe azanwa gukorera mu Ntara y’Amajyepfo.