MINISITIRI SHYAKA YASHIMYE IMBARAGA N’AGACIRO BYASHYIZWE MU BUKANGURAMBAGA “IMBONI Z’UMUPAKA”

Ubutumwa bwo gushima, bwatanzwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, ubwo yasozaga ku mugaragaro, amarushanwa yahuzaga “imboni z’umupaka”, akaba ari ubukangurambaga bugamije gukangurira abaturage, kurinda no kubungabunga imipaka n’inkiko by’u Rwanda ngo bitavogerwa, banarwanya ibyaha, ubu bukangurambaga bukaba buhuza Uturere twa Nyanza, Gisagara, na Nyaruguru nk’Uturere dukora ku mipaka, ubu bukangurambaga bukaba bwasorejwe I Nyaruguru mu Murenge wa Cyahinda kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2020.

Mu ijambo rye, Nyakubahwa Guverineri, yasabye ko kurinda imipaka no kuyibungabunga, byaba inshingano za buri wese, asaba ubufatanye n’abashinzwe umutekano mu gukumira ibyaha bibera ku mipaka, cyane cyane magendu, n’ibindi bidakurikije amategeko, anaburira ababikora ko Abanyarwanda bari masokandi batazahwema kubarwanya.

Minisitiri Shyaka yatangiye ashima Akarere ka Nyaruguru mu izina ryabo ry'”Indashyikirwa” ko kabyerekanye ubwo kabaga aka mbere mu Gihugu mu Mihigo, ashima ko abaturage basobanukiwe n’ubufatanye bwabo n'inzego z'umutekano akomeza ashima ubuyobozi bw'Intara agaciro bahaye Imboni muri gahunda y'ubukangurambaga mu ihame ryo kwicungira umutekano.

Yagize ati, “tugomba kubumbatira umutekano, tukawushimangira kuko tudafite umutekano nta terambere twageraho. Dukomeze dukaze umutekano ku mupaka, mu ngo zacu ndetse duhashye n'ibindi byaha byambukiranya umupaka, tubikumire tubirwanye.”

Yashimye udushya tugaragara muri Nyaruguru two guhwiturana hagamijwe iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage. Abatasi, abarindangwe, ibifaru n'ibindi, abasaba gukomeza kwita kuri gahunda za Leta zigamije kubateza imbere.

Yasoje yamagana amakimbirane mabi akunze kugaragara mu miryango abasaba kandi kumva ko guhiganwa bigomba kuba umuco bakaba Imboni koko z'amaso mazima areba neza ndetse zifite n'amaso yo mu irugu.

Ubu bukangurambaga kandi bwanyujijwe mu marushanwa, aho kuri iki cyumweru hahembwaga abahize abandi, ari bo, mu mupira w’amaguru, ikipe y’Umurenge wa Mugombwa (Gisagara), ari yo yatwaye igikombe, mu ndirimbo n’imbyuino hatsinda itorero Imbere heza rya Cyahinda (Nyaruguru), mu mukino mbarankuru hatsinda itsinda ry’Abakundamahoro ba Cyahinda (Nyaruguru), no mu mivugo hatsinze Mukatisini Cansilde wo mu Murenge wa Ngoma muri Nyaruguru.

Uretse Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kandi, iyi gahunda yitabiriwe na Guverineri Madame Kayitesi Alive, Anayobozi b’Uturere twahatanaga ari bo, Bwana Habitegeho Francis (Nyaruguru), Ntazinda Erasme (Nyanza) na Rutaburingoga Jerome wa Gisagara.