MINISITIRI W’INTEBE YASUYE KAMINUZA YA INILAK ISHAMI RYA NYANZA.
Nyanza, 30th August, 2012
Ubwo yari avuye mu Karere ka Gisagara gutangiza ku mugaragaro Icyumweru cyahariwe Ubukangurambaga mu Kubungabunga Umutekano, Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe Dr. Pierre Damien HABUMUREMYI yasuye Kaminuza y’Abadventisiti( Independent Institute of Lay Adventists of Kigali iri mu Murenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo aho yasuye inyubako nshya kandi zigezweho zuzuye muri iyi Kaminuza asaba abanyeshuri n’abarezi muri iyi Kaminuza guhora baharanira kuba indashyikirwa kugirango babashe kujya ku isoko ry’umurimo bafite ubumenyi buhagije bwo gutanga umusaruro ushimishije.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe wanabaye umwe mu barezi ba mbere b’iyi Kaminuza yashimiye ubuyobozi bw’Itorero ry’abadventisiti ndetse n’abafatanyabikorwa babo kuba baratekereje umushinga w’ingirakamaro nk’uyu abasaba gukomeza gutera imbere bihesha agaciro bagahesha n’Igihugu muri rusange.
Uyu muhango wari witabiriwe n’abanyacyubahiro banyuranye barimo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri abanza n’ayisumbuye Dr. HAREBAMUNGU Mathias, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Bwana Alphonse MUNYANTWALI, Umuyobozi Mukuru mu biro bya Minisitiri w’Intebe Bwana BALIKANA Eugene abayobozi mu nzego zinyuranye zaba ku rwego rw’Intara ndetse n’Akarere ka Nyanza n’abanyeshuri b’iyi kaminuza bose bari bakereye ibi birori byo gutaha inyubako nshya za INILAK ndetse no kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 iyi kaminuza imaze ishinzwe.
Umuyobozi wa INILAK Dr. NGAMIJE Jean yatangaje ko iyi kaminuza ifite abanyeshuri 674 bigira mu nyubako zigezweho zimaze gutwara hafi 928,659,557 Rwf ashimira Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe n’abari bamuherekeje bose kuba babageneye uyu mwanya udasanzwe wo kwifatanya nabo muri ibi birori atangaza ko kaminuza ayoboye yiyemeje guteza imbere uburezi bufite ireme.
BYIRINGIRO Jean Paul
Ibiro bishinzwe Itumanaho no Guhuza Inzego
Intara y’Amajyepfo
|