ENGLISH    
Tumenye Intara
Iriburiro
Amateka
Uturere
Ibarurishamibare
Ahantu ndangamateka
Ubuyobozi
Komite Mpuzabikorwa
Guverineri
Umunyamabanga Nshingwabikorwa
Imbonerahamwe y’imyanya
Amakuru na Serivisi
Ku bashyitsi
Ku batuye Intara
Ku bashoramari
Gahunda z’Intara y’Amajyepfo
Udushya two mu Ntara
Ibikorwa byimirijwe imbere
Imiyoborere myiza
Ubutabera
Iterambere mu bukungu
Imibereho myiza
Abo dufitanye Umubano
Inyandiko

 

IKIGANIRO N’ABANYAMAKURU

Nyanza April 05th 2011

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 Mata 2011 mu cyumba cy’inama cy’Intara y’Amajyepfo habereye ikiganiro Nyakubahwa Guverineri w’iyi Ntara MUNYANTWALI Alphonse yagiranye n’abanyamakuru baba abakorera ibitangazamakuru bya Leta ndetse n’ibyigenga.

Icyo kiganiro cyari kigamije kungurana ibitekerezo mu kwitegura icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 17 abazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 hibandwa cyane cyane ku kurebera hamwe ibyakozwe mu kwita ku bacitse ku icumu, kubarindira umutekano, gukurikirana imibereho yabo.

Mu bibazo abanyamakuru babajije ariko ahanini byari byiganjemo n’ibitekerezo ku byakorwa kugirango icyunamo kijye kirushaho gutegurwa neza, gukurikirana abacitse ku icumu no kumenya ubuzima bwabo bwa buri munsi; Nyakubahwa Guverineri yatangaje ko intambwe imaze guterwa ishimishije kandi ko ingamba zihari zo gukomeza gushimangira ibyiza byagezweho ndetse no gukosora aho amakosa yagiye agaragara.

Muri iki kiganiro Nyakubahwa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yagaragarije abanyamakuru ko Intara ayobora yiteguye gukorana neza n’Itangazamakuru kuko nabo bafite uruhare runini mu kwigisha ndetse no kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’Igihugu.

Mu gusoza iki kiganiro, abanyamakuru bashimiye Nyakubahwa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo uburyo akorana n’Itangazamakuru, nawe abasezeranya ko imikoranire ari myiza kandi izakomeza kuba myiza kuko “ Abanyamakuru nabo ni abayobozi badufasha guha abaturage icyerekezo.”

Prepared : BYIRINGIRO J Paul
Southern Province Public Relation

[Back]
Site Yakozwe RDG © 2007 Rwanda - Umurongo wa Interineti w'Intara y'Amajyepfo. All rights reserved.