Inama y’umutekano y’Intara y’Amajyepfo
Nyanza September 30 th 2010

Ku wa gatanu tariki ya 24 Nzeri 2010, mu cyumba cy’inama cy’Intara y’Amajyepfo hateraniye inama isanzwe ya Komite y’Umutekano yayobowe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Bwana NDAYISABA Fidèle
Abari mu nama babanje kumvikana ku ngingo ziganirwaho mu nama hemezwa izi zikurikira:
1. Umutekano muri rusange w’igihembwe cya 1 cy’umwaka 2010-2011;
2. Umutekano w’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994, uw’abatangabuhamya n’uw’inyangamugayo mu Nkiko Gacaca;
3. Imigendekere ya TIG mu Ntara y’Amajyepfo;
4. Ibindi:
Muri iyi nama hakaba haragaragajwe ikigerenyo cy’ibyaha byagaragaye mu Ntara y’Amajyepfo muri mezi atatu ariyo ya Nyakanga, Kanama na Nzeli.

Nyuma yo gusuzuma icyegeranyo cy’ibyahungabanyije umutekano mu Ntara y’Amajyepfo kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2010 kugeza mu kwezi kwa Nzeri 2010 bagasanga ibigaragara cyane ari: gukubita no gukomeretsa, urugomo, ibiyobyabwenge no gusambanya abana hafi y’ibi byose bikaba biterwa n’ubusinzi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge; abari mu nama biyemeje gukomeza no guhuza n’igihe ingamba zo kubikumira zagiye zifatwa mu nama za Komite y’Umutekano, izo ngamba zikaba ari izi zikurikira:
- Gukurikirana ko utubari ducuruza mu masaha yemewe;
- Kubarura no gukurikiranira hafi abaturage baba bafitanye amakimbirane bakihanangirizwa mu nteko z’abaturage; by’umwihariko ingo zihorana intugunda zikagirwa inama byaba ngombwa abagore bakamenyeshwa ko batagomba kwizirika ku bagabo babo mu gihe babona ko imibanire yabo itagishoboka;
- Kunoza no guhuza n’igihe raporo igaragaza abaturage bigize ibihazi n’ibyihebe, ubuyobozi n’inzego z’umutekano bakabakurikiranira bugufi bakabura ubwinyagamburiro;
- Gukora urutonde rw’abitwara nabi muri buri Kagari, rukamanikwa ku tubari, bakabuzwa kutujyamo, hakanafatwa ingamba zo gukurikirana ko batatwinjiramo koko, bagahabwa akato;
- Utubari twose ducuruza inzoga tugomba kuba tubifitiye icyemezo byashyizweho umukono n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge. Inama Njyanama z’Uturere zigomba kwemeza ibyo buri kabari kagomba kuba kujuje mu rwego rw’isuku n’umutekano;
- Gukomeza gukora ubukangurambaga higishwa itegeko rikumira rikanarwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa mu ngo aho abaturage bateranira nko mu Nteko y’Abaturage no mu Gihe cyo Kuzirikana Gukunda Igihugu bya buri cyumweru;
- Mu nama z’inteko y’abaturage hagomba kuganirwa buri gihe ku ngingo irebana no kurwanya ubuharike, abo bigaragayeho bagahabwa akato n’ababahishira bakabibazwa;
- Guhuriza hamwe ingufu, inzego zose (Ubugenzacyaha, Ubushinjacyaha n’Inkiko) zigafata kimwe ikibazo cy’inzererezi n’abakoresha ibiyobyabwenge, kigafatwa nk’icyaha gihungabanya umutekano rusange w’Igihugu kigomba gukurikiranwa kandi kigahanwa nta kujenjeka;

Nyuma y’inama hakaba harabaye umukino w’umupira w’amaguru wahuje abari bitabiriye inama y’umutekano arinabo abenshi bakina mu ikipe y’Intara y’Amajyepfo n’ikipe y’abakozi b’Akarere ka Nyanza. Umukino ukaba warangiye ikipe y’Intara itsinze iya AKarere ibitego 2 kuri 1.
|