ENGLISH    
Tumenye Intara
Iriburiro
Amateka
Uturere
Ibarurishamibare
Ahantu ndangamateka
Ubuyobozi
Komite Mpuzabikorwa
Guverineri
Umunyamabanga Nshingwabikorwa
Imbonerahamwe y’imyanya
Amakuru na Serivisi
Ku bashyitsi
Ku batuye Intara
Ku bashoramari
Gahunda z’Intara y’Amajyepfo
Udushya two mu Ntara
Ibikorwa byimirijwe imbere
Imiyoborere myiza
Ubutabera
Iterambere mu bukungu
Imibereho myiza
Abo dufitanye Umubano
Inyandiko

 

Kubona ibyangombwa by’inzira by’abajya mu mahanga

Urashaka kubona ibyangombwa by’inzira bikujyana mu mahanga ? Reba hano usobanukirwe ibikenewe

Ibiro by’abinjira n’abasohoka bifite inshingano yo kwakira neza ababigana, bakabona serivisi nziza, zihuse kandi zibanogeye. Ni muri urwo rwego tubagezaho ibyangombwa bibafasha kujya mu mahanga, tunaha amakarita abanyamahanga batuye, bafite visa ibemerera kuba mu Rwanda.

Ibyangombwa dutanga ni ibi bikurikira :

1. Laissez-passer (LP)

a) Ibisabwa ku muntu mukuru

- Icyemezo cyo mu mudugudu gisinyweho n’ushinzwe umutekano n’umuyobozi w’umudugudu hamwe n’umuhuzabikorwa w’akagari
- Icyemezo cyo ku murenge usaba abarizwamo, cyasinywe ho n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge.
- Fotokopi y’indangamuntu igaragaza amatariki yatangiyeweho. Izo guhera mu 1996 kugeza 2000, nizo zifite ireme kuruta.
- Iyo amatariki yasibitse ajya ku murenge yakiyeho indangamuntu, Akaka fishi yayo, akayifotoza, fotokopi ikajya muri dosiye.
- Ibaruwa isaba L.P yandikiwe ushinzwe abinjira n’abasohoka
- Kwishyura amafaranga 3000 kuri konti y’ibiro by’abinjira n’abasohoka
- Kitansi yatanzwe na RRA, nyuma yo gutanga urupapuro rwa rwishyuriweho amafaranga
- Amafoto abiri ya pasiporo igaragaza amatwi yombi
- Ifite igihe kingana n’umwaka

Icyitonderwa:

- Iyo LP yarangiye, ntabwo yongererwa igihe, habaho gusaba bundi bushya
- Nta muntu usabira undi Laissez-passer keretse iyo usabirwa arwaye bimaze kugaragazwa n’umusabira, cyangwa umwana usabirwa n’ababyeyi.
- Laissez passer iboneka nyuma y’umunsi umwe.

b) Ibisabwa ku mwana uri munsi y’imyaka 14

- Icyemezo cy’amavuko
- Ibaruwa yanditswe n’umwe mu babyeyi be mu mazina ye, isabira umwana, kandi yasinyweho n’ababyeyi be bombi.
- Fotokopi z’indangamuntu z’ababyeyi bombi, imwe mu z’ababyeyi igomba kuba yanditsemo amazina y’umwana
- Iyo umwe mu babyeyi yitabye Imana, hasabwa icyemezo gitangirwa ku murenge cyemeza ko atakiriho
- Iyo umubyeyi w’umwana yamubyaye atarasezeranye, ashyiraho icyemezo gitangirwa ku murenge cy’uko ari ingaragu
- Iyo batandukanye umubyeyi wamweguriwe n’urukiko, ashyiraho icyemezo cy’ubutane
- Ababyeyi bombi iyo bariho, bazana n’umwana bamuherekeje
- Ibindi bisabwa ni nk’iby’umuntu mukuru.

2. CEPGL

- Ihabwa umunyamahanga ufite visa yo gutura mu Rwanda mu turere dukoreramo.
- Fotokopi ya Pasiporo igaragaza imyirondoro ye na visa, niyo ifatwa nk’indangamuntu.
- Ibindi by’impapuro zisabwa n’uburyo bwo kwishyura ni nka Laissez passer
- Yishyurwa frw 5.000
- Ifite igihe kimara amezi atandatu
- Ibindi bijyanye n’ibisabwa n’uburyo bwo kwishyura ni nka Laissez passer.

3. Pasiporo isanzwe

Ibyemezo, impapuro, n’uburyo bwo kwishyura bisabwa kuri Laissez passer ni nako biri kuri Pasiporo.

- Amafoto abiri, imwe ijya kuri dosiye yuzuzwa n’ijya kuri fotokopi yayo, agomba kuba ari mu mabara (en couleur) kandi afotoreye kw’ibara ry’umweru (fond blanc).
- Pasiporo iboneka nyuma y’iminsi cumi n’itanu .
- Dosiye zihutirwa ku basaba, nyirubwite agomba kuba ari umukozi wa reta ugiye mu butumwa bw’akazi , kandi afite urwandiko rw’ubutumwa, ashobora kuba ari umunyeshuri ufite bourse ya Reta ugiye kwiga mu mahanga cyangwa umurwayi ufite uburenganzira bwa muganga wemewe na Reta rumwohereza kwivuriza mu mahanga.
- Yishyurwa frw 50.000, ukazana kitansi nk’uko bigenda kuri Laissez passer.

4. Ikarita ihabwa abanyamahanga

- Umunyamahanga uje gutura mu turere dukoreramo, afite viza y’u Rwanda, agomba kuza kwiyandikisha ku biro by’ushinzwe abinjira n’abasohoka mu gihe kitarenze ukwezi, akimara kubona viza.
- Ajyana fotokopi ya pasiporo ye uruhande rurimo imyirondoro ye na visa ,agashyiraho na kitansi ya RRA igurwa 5000 frw.
- Amafoto abiri imwe ijya ku fishi, indi ku karita
- Ahabwa ifishi yo kuzuza, maze akandikwa mu gitabo cyabigenewe agahabwa ikarita
- Ku ikarita, handikwaho itariki viza izarangiriraho
- Iyo yatse indi viza, ku ikarita ye hongerwaho itariki na none iyo viza izarangiriraho
- Iyo yimukiye mu karere gatandukanye n’ako yafatiyemo ikarita, abimenyesha ushinzwe abinjira n’abasohoka kugira ngo byandikwe mu gitabo cyabigenewe, maze n’ikarita ye ikajyaho itariki agendeyeho.
- Iyo ageze mu karere gashya, yihutira ku jya ku biro by’abinjira n’abasohoka byaho, bakamwandikira ko ahaje.

Uwo wabaza muri Huye-Gisagara

Vincent Rwamwaga
Ibiro: (+250) 530250
Mobile:(+250) 08450418

[Back]
Site Yakozwe RDG © 2007 Rwanda - Umurongo wa Interineti w'Intara y'Amajyepfo. All rights reserved.